Yashatse kwiyahura abigerageza ishuro ebyiri ubwa Gatatu icyufuzo cye cyahise cyijya mu bikorwa , nyuma yo kwangwa n’ umukobwa bakundanaga yamwanze akikundanira n’ ibogari

 

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa inkuru y’ umusore w’ imyaka 23 y’ amavuko wakoze igikorwa cyigayitse naho bamusanze mu mugozi yiyahuye ubwo umukobwa bakundanaga yamuteye ishoti akisangira undi musore.

Ngo uwo musore nk’ uko amakuru abivuga , bikekwa ko yiyahuye kuko yari amaze kubigerageza izindi nshuro ebyiri atabarwa n’inshuti ze, nyuma y’aho umukobwa bakundanaga amwanze akikundanira n’undi.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2023 ndetse umurambo we wabonywe mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama.

Amakuru avuga ko uyu musore wabanaga n’ababyeyi be yari afite umukobwa bakundana, mu minsi ishize ngo uyu yatangiye guteretwa n’abandi basore bitangira kumubabaza. Byaje kurushaho kuba bibi nyuma y’aho uyu mukobwa atangiye kwanga kumwitaba, umusore atekereza kwiyahura ngo kuko yumvaga atabaho atari kumwe n’uyu mukobwa.

Mugirwanake Charles,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko iby’uko uyu musore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze ari ibyo bakeka atahita abyemeza, gusa avuga ko yari amaze kugerageza kwiyahura inshuro ebyiri abana bamukiza.Ati “Ni byo koko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu giti cy’igifenesi mu gitondo. Amakuru twahawe n’inshuti ze n’abo mu muryango we ni uko ari inshuro ya gatatu yari agerageje kwiyahura. Batubwiye ko hari umukobwa bakundanaga mbere aza gutangira guteretwa n’abandi basore ntiyongera kumwitaho neza, umusore rero ngo yahoraga abwira inshuti ze ko atabasha kubaho atamufite.”

Gitifu Mugirwanake yakomeje avuga ko ku wa Mbere nimugoroba uyu musore ngo yari yiriwe asengerera inshuti ze azibwira ko arambiwe ubuzima.

Yakomeje avuga ko inshuro ebyiri yagerageje kwiyahura ngo yatabarwaga n’inshuti ze bakaba bakeka ko kuri iyi nshuro ashobora kuba yiyahuye ntibabimenye.

Gitifu Mugirwanake yavuze ko bafatanyije n’inzego z’umutekano ngo bageze aho uyu musore yiyahuriye, bohereza umurambo ku bitaro kugira ngo usuzumwe mbere yo kuwoherereza umuryango we ngo umushyingure.Yasabye abaturage kwirinda ibintu byose byatuma biyahura, ngo abazajya bagira ibibazo bajye begera inshuti n’abavandimwe babagire inama, abo bikomerana begere ubuyobozi ngo kuko iyo binabaye ngombwa babahuza n’abaganga bakabafasha aho kwiyahura.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.