Yapfuye maze arazuka nyuma yamasaha macye ashyinguwe.

Bamushyinguye ari muzima aratabaza bari baziko Yamfuye nyuma baza gutungurwa no kumva asakuza.Iyi ni inkuru ishingiye kuri uyu mugore wo mu gace ka Lambayque muri Peru byari byemejwe ko yapfuye, bagiye kumushyingura, bamanura isanduku mu mva, bumva ari gusakurizamo avuga ko ari muzima, bafunguye bahita bakubitana amaso bagwa mu kantu.

Uyu mugore witwa Rosa Isabel Cespede Callaca w’imyaka 36 y’amavuko, yari yakuwe mu bitaro byo muri aka gace by’ikitegererezo bizwi nka Hospital Ferrenafe, bababwira ko yapfuye ndetse na bo bamucyura mu isanduku.

Daily Star dukesha iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na RADIOTV10, ivuga ko uyu mugore byavugwaga ko yishwe n’impanuka ndetse mu muryango bagakora ikiriyo.

Ubwo bateruraga isanduku ngo bajye gushyingura nyakwigendera, Cespede Callaca yarogoye umuhango wo kumuherekeza atangira gusakuriza mu isanduku.

Abavandimwe be bari bahetse isanduku, bahise bayitura barayifungura basanga koko aracyari muzima ndetse bahita bakubitana amaso.

Mu Ijambo rye Juan Segundo Cajo, umwe mu bakozi b’iri rimbi ryari rigiye gushyingurwamo uyu mugore yagize ati “Yahise abumbura amaso ari kubira icyunzwe. Ako kanya nahise njya mu biro byanjye mpamagara Polisi.”

Nkuko bisobanurwa neza Umuryango w’uyu mugore wahise umusubiza ku bitaro byari byababwiye ko yapfuye, ariko n’ubundi yari afite intege nke ndetse mu masaha macye yakurikiyeho bwo yaje kwitaba Imana.

Gusa umuryango we wakamejeje, uri gusaba ubuyobozi bw’ibi bitaro gutanga ibisobanuro by’uburyo batangaje ko yapfuye nyamara yari agihumeka.

Nyirasenge yagize ati “Turifuza kumenya impamvu umwisengeneza wanjye yagaragaje ko ari muzima ubwo twari tugiye kumushyingura. Dufite amashusho agaragaza uko yinyagamburaga ari mu isanduku.”

Nkuko bisobanurwa neza Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yari akiri muri coma ubwo ibitaro byemezaga ko yapfuye ku buryo bemeza ko yashobora kuvurwa hakiri kare agakira.

Polisi y’i Peru yo yatangiye iperereza kuri iki kibazo aho yatangiye kubaza ibitaro byakiriye uyu mugore bwa mbere.

Bamwe mu baturage bari bahari bavuga ko bari bazi ko uyu mugore yamaze kwitaba Imana gusa ngo bakaba baje gutungurwa no kumva ari gusakuriza mu isanduku yarashyinguwemo.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.