Yakinishije imitima y’ Abanyatanzania bituma atabwa muri yombi.

Daniel yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Kanama 2022, Kizz Daniel utegerejwe i Kigali mu Iserukiramuco rya ATHF riteganyijwe ku wa 12-13 Kanama 2022 yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania nyuma yo gutumirwa mu gitaramo ariko ntakigaragaremo, bigatera Abanyatanzania uburakari.

Kizz Daniel yafatiwe mu Mujyi wa Dar Es Salaam nyuma yo gutumirwa mu gitaramo mu gihugu cya Tanzania, ntabashe kucyitabira.Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Kizz Daniel n’ikipe ye bagaragaye bagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi bacungiwe umutekano bikomeye.

Mu majwi aherekeje aya mashusho humvikana amajwi abwira Kizz Daniel ati “Narakubwiye Kizz Daniel wangije byinshi, ukeneye gusaba imbabazi.”

Kizz Daniel yatawe muri yombi nyuma y’uko ananiwe kwitabira igitaramo yatumiwemo tariki 7 Kanama 2022.

Ibi byababaje abafana bagaragaye bafite umujinya udasanzwe, bamenagura buri kimwe cyari cyateguwe ahabereye igitaramo.

Biravugwa ko impamvu Kizz Daniel ataririmbye muri iki gitaramo ngo ibikapu bye byarimo imyenda byabuze ubwo yavaga muri Uganda aho yari yaraye ataramiye. Bivugwa ko kandi yanze kwambara imyenda yahawe muri Tanzania.

Ikindi ngo uyu muhanzi indege yagombaga kumutwara yaramusize bituma akerererwa
kugera muri Tanzania.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga