Yabaye muri APR FC, FERWAFA yabonye umunyamabanga mukuru uje gukosora amakosa yakozwe na Muhire Henry

Kalisa Adolphe ’Camarade’ yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, asimbuye Karangwa Jules wari umaze igihe kuri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Kanama 2023, niyo yemeje Camarade nk’Umunyamabanga Mukuru wayo.

Uyu mugabo si mushya muri ruhago y’u Rwanda kuko yabaye Umunyamabanga Mukuru wa APR FC ndetse kuri ubu yari akuriye Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA.

Camarade yasimbuye Karangwa Jules wari Umunyamabanga w’Agateganyo n’Umuvugizi wa FERWAFA guhera muri Mata 2023; ni umwanya yagiyeho asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye kuri izi nshingano nyuma y’amakosa menshi yumvikanyemo ndetse yakururanye mu itangazamakuru rya siporo.

Umunyamabanga Mukuru yitabira inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA nk’Umwanditsi wayo, ariko ntagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo byayo. Gusa, ashobora gutegura ibyo iganiraho mu gihe yateranye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda