Willy Onana nyuma yo gutangarirwa n’umutoza wa APR FC agiye gukinira amavubi binahesha uyumusore kuba yakinira APR FC mumwaka utaha w’imikino.soma witonze!

Umwataka kabuhariwe wa Rayon Sport wagiye utangarirwa n’abakinnyi ndetse n’abatoza batandukanye baba abahano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, uyumusore agiye gukinira ikipe y’igihugu amavubi nyuma yuko aba scout baturutse mugihugu cye ngo baba baremeje ko uyumusore atari kurwego rwo kuba yakinira ikipe y’igihugu yiwabo ya Cameroon. nubwo bitari byemezwa neza 100% ariko uyumusore yamaze kugera mumibare y’umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse biranavugwa ko uyumusore yaba yamaze kugera kumpapuro za APR FC.

Hashize iminsi mike abatoza batandukanye mubabashije gukina imikino ya Gicuti na Rayon Sport batangarira kuba willy Onana Essombu yaba akinira ikipe ya Rayon Sport ndetse no muminsi ishize umutoza Adil akaba yaraciye amarenga asa nugaragaraza ko uyumusore ariwe urenze abandi mumikinire y’abakinnyi bose bakina hano muri Championa yo mu Rwanda. ibi byatumye ababishinzwe batekereza kuba uyumusore yashakirwa ibyangombwa akaba yazifashishwa n’amavubi mumikino yo guhatanira igikombe cya africa.

Nubwo bisa naho ibi byose bikiri ibihuha, ariko abinyujije mukiganiro Bar Talk Show gisanzwe gitegurwa n’umuterankunga wa Championa yo mu Rwanda kigatambuka kuri Televiziyo y’igihugu, umunyamabanga wa FERWAFA yaciye amarenga ko bari gushaka abakinnyi bakomeye bafasha ikipe y’igihugu kuba yakwitwara neza ndetse ikaba yakwerekeza mumikino yanyuma y’igikombe cya Africa CAN.

Nyuma rero yuko ayamakuru asakajwe na Radio na Tv 1o mukiganiro cyabo gitambuka mugitondo bise munda yisi, byaje gutuma abanyamakuru benshi bakora ubucukumbuzi kuri iyinkuru. kugeza ubu turacyashakisha icyo impande zombi zibivugaho ndetse turacyagerageza ngo tumenye niba koko ayamakuru yaba ari impamo tukazabigarukaho mubiganiro byacu bitaha.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda