Wenda wasanga ari urugo rw’ amunaniye! Umugabo wari umaze igihe gito akoze ubukwe bamusanze amanitse  mu mugozi yashizemo umwuka

Mu Murenge wa Muhanda ,  Akagari ka Bugarura ,  mu Mudugudu wa Gasomvu ,  mu Karere ka Ngororero ,  haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo wari umaze igihe gitoya akoze ubukwe yasanzwe amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Inkuru mu mashusho

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze hafi amezi abiri akoze ubukwe.

Yari mu kigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko.

Iyi nkuru yakababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12.07.2023.

Habumuremyi Gregoire ,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Bugarura ,  yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha ino nkuru ko umugore wa nyakwigendera yamusize mu rugo agiye guhaha ku gasoko, agarutse asanga ari mu mugozi. Mu magambo ye yagize ati “Nibwo bahise bagaruka hari ushinzwe umutekano wari uhari, aramubwira ngo umugabo wanjye yakinze, arimo imbere kandi ndi guhamagara ntiyitabe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bahise bagera mu rugo, bakoze ku rugi basanga rurakinze, bahita burira hejuru y’inzu bakuraho amategura, barebamo basanga umugabo ari kunagana mu mugozi.Ati Bakigeramo basanga yarangije gupfa.”

Yongeyeho ko nta makimbirane yari asanzwe azwi muri urwo rugo cyane ko rwari rumaze igihe gito.Gitifu yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku ngo zifitanye amakimbirane.

Amakuru avuga ko  batari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse ko yari afitanye amakimbirane na nyina umubyara bityo bikaba bishobora kuba intanadaro yo kwiyahura.Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.