Weasel Manizo yavuze ikintu gikomeye cyazanye Teta Sandra mu Rwanda kuko gitandukanye nicyo benshi bazi, inkuru irambuye…

Ikirangire mu Gihugu cya Uganda , Weasel Manizo , yatangaje ikintu Teta Sandra bafitanye abana , ko ataje mu Rwanda amuhunze nk’ uko bizwi n’ abenshi ngo ahubwo yaje kwitegura ubukwe bafitanye bombi.

Uyu munyarwandakazi Teta Sandra usanzwe abana na Weasel ndetse bakaba bafitanye abana babiri ( 2) , mu minsi ishize yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye byaba aribyo mu Rwanda cyangwa muri Uganda , kubera inkuru yavuzweho zo guhohoterwa n’ uyu muhanzi ukomeye muri iki gihugu cy’ abaturanyi.Ni inkuru zari ziherekejwe n’ amafoto yagaragazaga uyu Munyarwandakazi yuzuye inguma umubiri wose bivugwa ko ari inkoni yakubiswe na Weasel. Byanatumye ababyeyi ba Teta bajya muri Uganda , ndetse bamugarukana mu Rwanda nk’ uko byanemejwe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Uganda , Joseph Rutabana.

Ubwo yari mu kiganiro na Galax FM TV , Weasel Manizo yavuze ko ayo makuru atariyo ngo ibyo gukubita umugore we , avuga ko ari urubwa yambitswe n’ abatamwifuriza ineza. Uyu mugabo uherutse guteguza abantu indirimbo ye nshya yise Selector izanagaragaramo Teta Sandra mu mashusho yayo.

Weasel yavuze ko yifuje gukoresha mu mashusho uyu mugore we” kugira ngo ncubye ibi bintu by’ abantu barimo kumparabika”. Uyu muhanzi wemeza ko ameranye neza na Teta Sandra , yavuze ko ari we wamujyanye mu Rwanda kugira ngo aruheke ibyari bimaze iminsi bimuvugwaho.

Spark TV , mu kiganiro uyu muhanzi baherutse kugirana muri Gicurasi uyu mwaka , yavuze ko yiteguye gushyingiranwa na Teta Sandra bakabana mu buryo bwemewe n’ imiryango , kandi ko bazakora ubukwe bw’ agatangaza.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga