Wari waracyitswe dore utumaro dutangaje tw’ inanasi harimo nibyo ugomba kwitondera n’ igihe utagomba kuyirya

Inanasi ni rumwe mu mbuto zatangiye guhingwa mu myaka ya kera cyane. Amateka avuga ko zavumbuwe mu birwa bya Hawaii mu 1493. Gusa kuri ubu zihingwa cyane muri Brazil.Uru rubuto rufite akamaro kanini mu mubiri wacu nkuko tugiye kubibona.

Inanasi ni urubuto rw’ingenzi mu gufasha abasirikare b’umubiri kongera ingufu.
Ibi biterwa nuko inanasi yifitemo vitamin C ingana na 50% by’iyo ukeneye umunsi wose. Ndetse hari ubushakashatsi bwagaragaje ko izahinzwe mu butaka butarimo ifumbire mvaruganda ziba ziyifite ku gipimo cya 100%. Iyi vitamin uretse gufasha ubwirinzi bw’umubiri inagira uruhare mu kurinda indwara z’umutima no kurwanya kuribwa mu ngingo

Inanasi ifite 75% bya manganese yose icyenewe mu mubiri.Ibi bifasha mu mikurire n’imikorere myiza y’amagufa, bikanarinda rubagimpande cyane cyane ku bagore bamaze guca imbyaro.Kubera ko ikize kuri vitamin C na A ni urubuto rwiza rufasha mu mikorere y’amaso hamwe no kurinda ubuhumyi cyane cyane ku bantu bakuze.Ifite thiamin (vitamin B1) ihagije.
Iyi vitamin izwiho kugirira akamaro imitsi aho irwanya indwara z’imitsi, stress, umunaniro udasanzwe.

Inanasi irimo ikizwi nka bromelain.Iyi izwiho gufasha mu igogorwa ry’ibiryo. Niyo mpamvu akenshi iyo uyiriye umaze kurya wumva wongeye ugasonza.Iyi bromelain kandi izwiho kuba irinda umubiri kubyimbirwa no gufobagana. Kubyimbirwa bikabije bigirana isano kandi na kanseri niyo mpamvu uru rubuto runazwiho kurwanya kanseri.Ishobora kandi gufasha umuntu mu gihe yagugariwe mu nda(kubyimba)Si ibyo gusa kuko inanasi irwanya kuvura kw’amaraso bije nk’uburwayi. Bituma iba urubuto rwiza ku batuye mu misozi miremire, aho ubukonje bwinshi bushobora gutuma amaraso avura.Urufatanye rwa bromelain na vitamin C ni umuti mwiza w’inkorora n’ibicurane hamwe no kurinda asima ndetse na sinusite.Bitewe nuko ikize kuri potasiyumu, bituma ifasha mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Harimo imyunyu ngugu inyuranye nk’umuringa, Zinc, vitamin nka C, B9, na carotene. Uru rukomatane rutuma ifasha abagabo n’abagore kugira intanga nzima, bityo ikabarinda ubugumba

Icyitonderwa

Kurya inanasi nyinshi kimwe no kunywa umutobe wayo mwinshi si byiza. Bifite ingaruka zo gutera impiswi no kuruka. Niyo mpamvu agasate kamwe ku munsi (kimwe cya kane cyayo) gahagije.

Kuri bamwe nyuma yo kuyirya bashobora kumva mu kanwa hocyera ndetse ururimi n’iminwa bikaba byabyimba. Hari n’igihe hashobora kuza amaraso mu kanwa, umeze nk’uwakomeretse. Ibi akenshi nyuma y’amasaha atarenze atatu biba byakize.Icyakora biramutse birenze amasaha atanu utaratangira kubyimbuka kandi ukiri kokerwa, wahita ugana kwa muganga bakaguha imiti yo kugufasha.

Kurya inanasi idahiye neza bitera ibibazo mu gifu, ni uburozi butuma ibyo wariye ntacyo bikumarira kuko igifu kinanirwa kuvanamo intungamubiri.Bitewe nuko irimo citric acid ishobora gutera ibibazo mu igogorwa si byiza guha inanasi umwana uri munsi y umwaka.

Ku bagore batwite si byiza kuyirya ku bwinshi, agasate gato karahagije.Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo ku nda utwite ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n’iyi miti ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover

Inanasi ifite igipimo cy’isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Ibyo ni nk ibijumba.Ngaho rero shaka uko wihata uru rubuto rw’ingenzi ku magufa, uburumbuke, ubwirinzi , umutima n’ahandi.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.