Waba wifuza kugira amenyo akomeye, dore amafunguro yabigufashamo.

Burya amenyo akomeye ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubuzima bwiza. Ni zimwe mu ngingo zigize umubiri wacu zigirwaho ingaruka( zaba nziza cyangwa mbi ) n’ ibyo turya buri munsi, ibyo turya hafi ya byose bibamo amasukari , kandi iyo turya ayo masukari afata ku menyo nuko za bagiteri zo mu kanwa zigahinduramo aside igenda igatobagura amenyo. Niyo mpamvu tugirwa inama yokoza amenyo buri gihe mbere yo kuryama , tubyutse na nyuma y’ iminota byibuza 30 umaze kurya kugira ngo ibyari byafashe ku memyo biveho, nyamara kandi ntitwakirengagiza ko hari n’ ibyo kurya bifasha amenyo yacu gukomera no kuyarinda kwangirika.

Dore rero ibyo kurya byagufasha kugira amenyo akomeye:

1.Fromage: Niba uri mu bantu bakunda fromage ( cheese) , iyi ni indi mpamvu yo gutuma urushaho kuyikunda. Ubishakashatsi bwakozwe mu 2013 bugaragaza ko kurya fromage bizamura igipimo cya pH yo mu kanwa nuko bikagabanya ibyago byonkurwara indwara yo gucukuka amenyo.Bugaragaza ko uko uyihekenya ariko amacandwe yiyongera mu kanwa , nuko bikakurinda kurwara amenyo. Ibonekamo kalisiyumi na poroteyine , byose birinda agahu k’ iryinyo kwangirika.

2.Yawurute: Kimwe na fromage dore ko byose ari ibikomoka ku mata, yawurute nayo ikungahaye kuri karisiyumu na poroteyine bikomeza amenyo kandi bikayarinda.Probiotic cyangwa bagiteri nziza dusanga muri yawurite birinda n’ ishinya kuko izo bagiteri nziza zirwanya bagiteri mbi. Gusa wibuke gukoresha yawurute y’ umwimerere itongewemo amasukari.

3.Imboga rwatsi: Ni gacye uzabona urutonde rw’ ibyokurya by’ ingenzi ntusangemo imboga , zuzuye za vitamini n’ imyinyungugu inyuranye kandi zifite calories nkeya. Imboga nka Epinari n’ amashu birinda amenyo yawe. Imboga zirimo vitamin B9 izwiho imimaro myinshi harimo no kurinda ishinya by’ umwihariko ku bagore batwite. Mu mboga dusangamo kandi kalisiyumu ikomeza agahu k’ iryinyo.

Niba ku ifunguro wibagwe giteguraho imboga shakisha uko wakora agasalade uze ku karya kuko imboga nyinshi zishobora no kuribwa mbisi , gusa uzirikane kwita ku isuku.

4.Pome: inkuru ivuga ngo” Pome imwe ku munsi ikurinda umuganga” no ku menyo iravugwa kandi koko pome yakurinda kujya kwasama imbere ya muganga w’ amenyo agirango akurebere ikibazo ufite. Nubwo imbuto ziba zirimo amasukari anyuranye , nyamara nanone zibamo amazi na za fibre.By’ umwihariko kurya pome bituma ugira amacandwe mu kanwa kandi bigakura mu kanwa bagiteri zahatera indwara ari nako bikuraho ibyafashe ku menyo kuko pome ni urubuto rukunjagurika. Nubwo kurya pome atari kimwe no kogesha uburoso ariko mu gihe utari bubashe guhita woza amenyo nyuma yo kurya ni byiza kurenzaho pome.

5.Karoti: Kimwe na pome karoti nazo zirakunjagurika kandi zikungahaye kuri fibre. Kuzihekenya nyuma yo kurya na byo byongera amacandwe nuko bugafasha kugira amenyo akomeye. Uretse kuba zikungahaye kuri fibre kandi zinakize kuri vitamin A byose bifasha amenyo gukomera.

6.Seleri: Nubwo abantu bayikundira ko ihumuza ibiryo , nyamara kuyirya mbisi kuri salade abenshi ntibabikora. Kimwe na Karoti na pome , seleri nazo ni imboga zikunjagurika zikaba zifasha mu gukuraho ibiryo biba byafashe ku menyo bigasigaraho nyuma yo kurya. Zirimo kandi vitamin A na C zose zizwiho kuba nziza ku buzima bw’ amenyo n’ ishinya.

Niba rero wifuza amenyo meza kandi akomeye ibi tuvuze haruvuru jya ubyitaho unabizirikane.

Source: www. healthline.com

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.