Wa munyamakuru ukomeye mu Rwanda wari wabuze ubwishyu bwo mu kabari , hari amakaru amaze gutangazwa. Inkuru irambuye..

Ku wa 21 Nzeri 2022 , nibwo havuzwe cyane inkuru y’ umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda witwa Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman ko yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kutishyura ibyo yatse mu kabari , amakuru amaze kujya hanze aremeza ko uyu munyamakuru yamaze gufungurwa.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze , uyu munyamakuru yemeje ko atagifunze ndetse ko uyu munsi aza kumvikana mu kiganiro asanzwe akora kuri radio yari asanzwe akoreraho hano mu Rwanda.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 21 Nzeri 2022, ubwo yajyaga mu kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero, akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure, hanyuma aza no gukubita uwamwishyuzaga.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu