Wa mukobwa: Dore impamvu ugomba kwirinda abasore mu gihe mutarabana , uyu mutego mwese warabafashe

Kuryamana n’umusore mukundana bishobora kwangiza ubuzima bwawe wowe ukeka ko uri kubaka urukundo n’icyizere hagati yanyu, kugaragarizanya amarangamutima n’izindi mpamvu zinyuranye zibigutera, Muri iyi nkuru ireba cyane cyane tugiye kurebera hamwe impamvu 5 zigaragazwa n’urubuga Elcrema dukesha iyi nkuru zibuza umukobwa kuryamana n’umusore mutarabana

1) Iyo umusore akunze umukobwa ashiturwa n’ubwiza , imico myiza n’ibindi byiza bimuranga, Ariko hari ikindi cy’ingenzi aba afitiye amatsiko. Ahora yibaza uko byagenda muryamanye. Uko guhorana amatsiko bihora bimugurumanamo, bigatuma ahora ategerezanyije amatsiko n’amashyushyu igihe n’umunsi muzahuza imibiri.Iyo rero muryamanye mutarashinga urugo, ya matsiko no kumva akwifuje cyane birayoyoka. Icyari kimuraje ishinga yarakibonye ntakindi kiba kikimuteye amatsiko no kukugirira ubwuzu bwinshi. Byarimba akaguhindura igikoresho cyo kujya yimara ipfa ejo ukazumva ngo yishakiye undi mukobwa.

2) Iyo uryamanye n’umusore mukundana ariko mutarabana agufata nk’umuntu woroshye kandi ufite agaciro gake, Umusore ashobora gukoresha amayeri menshi ngo muryamane , akukumvisha ko aribwo azamenya ko umukunda n’ibindi binyoma ariko umunsi wamuhaye ku ibanga rya gikobwa nibwo uzabona ko agaciro yaguhaga kagabanutse byarimba urukundo rwanyu rukanarangirira aho.

3) Niba ushaka kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’umusore mukundana, icyiza ni uko mwashingira ku rukundo kuruta uko ushingira ku mibonano mpuzabitsina.Iyo umubano wanyu ushingiye kuguhuza ibitsina nturamba, icyaza cyose cyawuhubanganya . Mumenye birammbuye, mugirane ibihe byiza , mufatanye muri binshi n’ibindi bikorwa by’urukundo. Imibonano mpuzabitsina izaza ari igice gishimangira urukundo rwanyu mu gihe cyabyo.

4) Iyo uryamanye n’umusore mukundana, hanyuma mugatandukana usigarana igikomere ku mutima.Uhora wishinja kutamenya gufata icyemezo, kuba yaragufashe nk’igikoresho cye cyo kwishimisha,..Bishobora kukugiraho ingaruka mu rukundo rwawe rw’ahazaza, ukumva uzinutswe abasore kandi ari wowe wabyiteye.

5) Mu ngaruka nyinshi zo kwihutira kuryamana n’umusore mukundana harimo no kwandura Sida.Nubwo mukundana ntuzi uko ubuzima bwe buhagaze kuburyo wamwizera 100%. Ugiye kumbwira uti tuzajya dukoresha agakingirizo. Yego simbyanze ariko muzagakoresha inshuro zingahe? Muzashiduka mwarabaye nk’umugabo n’umugore. Uretse nibyo agakingirizo ntigakuraho icyaha. Mu madini yose bigisha ko gusambana ari icyaha. Mu mategeko icumi y’Imana(Ku bayemera) , Ntugasambane naryo ririmo. Turetse n’ibyo se nta bagenzi bawe urabona batwaye inda bazitewe n’abasore bari inshuti zabo bakabihakana?

Ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsin* a imburagihe n’abasore ni nyinshi.Igikorwa cyo gutera akabariro ku rugo ni ikimenyetso cyo kwereka umugabo ko umukunda kandi umwitaho. Ni uburyo bwo kugaragarizanya amarangamutima hagati y’abashakanye.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi