(Video) Umupolisi mukuru yatawe muri yombi ari gutumura urumogi

Umupolisi mukuru wo ku rwego rwa officer wo mu gihugu cya Ghana, yaguwe gitumo yambaye imyenda y’akazi, ari mu ndiri y’aho banywera urumogi. Akaba yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi yarimo atekera ngo atumagure.

Uyu mupolisi witwa Isaac Sowah Nii ufite ipeti rya Sergeant mu gipolisi cya Ghana, yaguwe gitumo n’inzego asanzwe nawe akorera ari mu kazu ndetse ari kumwe n’abandi bagabo. Muri video yafashwe agaragara afite igitabi kinini mu ntoki bivugwa ko ari urumogi n’ubwo Polisi yo itaratangaza nimba ari urumogi cyangwa se ikindi kiyobyabwenge.

Icyababaje abaturage b’Abanyaghana ni ukubona umupolisi wo ku rwego rwa officer wakabaye ariwe urwanya icuruzwa n’inywebwa ry’ibiyobyabwenge ahubwo ariwe ubifatirwamo. Ikirenze kuri ibi akaba yanafashwe yagiye mu ndiri y’ibiyobyabwenge yambaye umwambaro w’akazi uranga abapolisi.

Akimara gufatwa, yajyanwe ku biro bya Polisi ndetse ubuyobozi bw’igipolisi muri Ghana buhita busohora itangazo. Iryo tangazo rivuga ko Polisi yatangiye iperereza kuri Sergeant Isaac ndetse akaba agomba guhabwa ibihano bigendanye n’imyitwarire ye. Abaturage benshi batunguwe ndetse ibiganiro mpaka biracyari byose ku mbuga nkoranyambaga zo muri Ghana, benshi ntibiyumvisha uburyo umupolisi yafatirwa mu bintu bijyanye no kunywa urumogi.

Kanda hano urebe video uko Umupolisi yaguwe gitumo mu ndiri y’urumogi

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro