Uzana amarira mu gihe uri guseka? Dore impamvu ibitera harimo n’ iy’ uburwayi

Benshi ntibasobanukirwa impamvu barira igihe baseka nyamara biterwa n’impamvu nyinshi mu mubiri.Kurira igihe useka biterwa n’ikintu kitwa “Refrect Tearing”. Ni amarira yisuka igihe habayeho ibikorwa birimo kwayura, kuruka, gukorora cyane, guseka n’ibindi. Healthpointer itangaza ibintu bitatu bitera kwisuka kw’amarira igihe umuntu aseka.

Impamvu ya mbere:

1.Imiyoboro y’amarira: “ Tears Duct” cyangwa imiyoboro y’amarira. Iyo ugiye guseka bituma imiyoboro y’amarira yitegura kohereza amarira nk’ikimenyetso cyuko wishimye, ubwonko burekura imisemburo igaragaza ko wishimye muri wowe.Umuntu useka agira amahirwe yo kwinjiza umwuka mwiza mu bice bifite imbaraga z’umubiri wa muntu nk’umutima, ibihaha, imitsi n’ibindi,bityo ubwonko nabwo bukarekura imisemburo irimo nka “Endophins” igabanya ububabare. Iyo umuntu yamaze kwishima nta kimubabaje hakorwa umusemburo wa Dopamine wongera ibyishimo mu muntu.

2.Ikibyimba ku bwonko: Kurwara ikibyimba ku bwonko bishobora kwangiza imiyoboro y’amarira “Tears Duct” ukaba wajya useka cyangwa ukarira nta mpamvu igaragara. Bavuga ko guseka ukanarira nta kibazo bitwaye ahubwo ikibazo kikavuka bitewe n’uburyo biba.Igice kizwi nka Hypothalumus giherereye ku bwonko gifite umumaro wo kugenzura ubushyuhe,ndetse no kumenya imisemburo ikwiye kurekurwa. Iyo cyarwaye ntikiba kigifite ubushobozi bwo kuzuza izi nshingano, ukaba warira cyangwa ugaseka ntacyabaye.

Amarira ni kimwe mu bimenyetso umubiri ukoresha utangaza ko umuntu ababaye cyangwa yishimye, ibyo ukabirebera ku myitwarire y’umuntu nuko agaragara cyane cyane mu maso.

Iyo wishimye cyangwa ukagira ibitwenge nibwo hakorwa mu mubiri umusemburo wa Andorfin ugabanya ububabare n’agahinda umuntu yaba afite, ibyo bigatuma hakorwa undi musemburo uzwi nka “Cortisol” ugabanya umuhangayiko bigatuma na Dopamine umusemburo wongera ibyishimo uvuburwa mu mubiri, ibyo bihagerekezwa n’amarira.

Ubushakashatsi bwemeza ko kurira no guseka ari ibisubizo by’amarangamutima ndetse bitoroshye guhagarika iyo byashatse kwigaragaza ku muntu kuko bikoreshwa n’umubiri hagaragazwa amarangamnutima.

Iyo watashwe n’amarira y’agahinda mu mubiri hakorwa umusemburo Corticotropin Releasing Hormone C ushobora no kuganisha ku gahinda gakabije, iyo hatabonetse ibyishimo byihuse bizanwa n’imisemburo irimo Serotonin cyangwa Dopamine uhura n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Kuki umuntu arira igihe aseka?

Mu gusubiza iki kibazo, Ikinyamakuru Iris Examiner gitangaza ko amarira agaragara igihe umuntu aseka aterwa n’uruhurirane rw’imisemburo ikorwa mu mubiri irimo Endophins igabanya umubabaro, amarira akaza nk’ikimenyetso kigaragaza ayo marangamutima y’umuntu.Kubura kw’amarira ahagije bishobora gutera indwara yitwa” Dry Eye Desease” cyangwa igaterwa nuko ari macye. Iyi ndwara ituma ijisho rimera nk’iryumye bikaganisha ku kurwara umutwe cyane, cyangwa ukarwara indwara ziganisha ku buhumyi.Bavugako kunywa amazi ahagije mu mubiri bituma hakorwa amarira menshi azafasha ijisho.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.