Uwari umuyobozi muri APR FC yatunzwe inkoni muri Simba SC

Uwayezu François Régis wabaye umunyamabanga wa FERWAFA wari Chairman wungirije mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC muri iyi minsi, yagizwe umuyobozi (CEO) wa Simba SC yo muri Tanzania kuva taliki ya 1 Kanama 2024.

Ni ibikubiye mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, ivuga ko nyuma y’uko Imani Kajula wari CEO yeguye, akaba yasimbuwe n’Umunyarwanda, Uwayezu François Régis.

Itangazo riragira riti “Turi gusezera kuri Imani Kajula weguye ku mwanya wa CEO mu mezi ashize, twishimiye kumenyesha abantu bose ko akanama k’ubutegetsi ka Simba Sports Club kashyizeho Uwayezu François Régis nk’umuyobozi mushya (CEO) guhera tariki ya 1 Kanama 2024.”

Ibi byabaye byari bimaze iminsi bitutumba, kuko kuva taliki ya 13 Nyakanga 2024 ni bwo inkuru zatangiye kuvugwa no kwandikwa ko Uwayezu François Régis yagizwe CEO wa Simba SC aho agomba gusimbura Imani Kajula.

Icyakora, uyu mugabo yabyamaganiye kure cyane aho yavugaga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

Ni Uwayezu François Régis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva 2018 kugeza muri Nzeri 2021ubwo yeguraga. Muri Kamena 2023 ni bwo yagizwe Vice Chairman wa APR FC.

Biteganyijwe ko taliki ya 1 mu kwezi gutaha kwa Kanama uyu mwaka wa 2024, ari bwo uyu muyibozi azatangira inshuno ze muri iyi kipe y’ikigugu muri Tanzania.

Itangazo rya Simba SC rimenyesha ko Uwayezu yagizwe Umuyobozi [CEO]

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda