“Tuje kwereka Isi ko ikipe ari iy’ibikombe”! Quanane Sellami, umutoza wungirije wa Rayon Sports wageze mu Rwanda inkoko zibika

Quanane Sellami avuga ko aje gufatanya n'abandi kwegukana ibikombe muri Rayon Sports!

Umutoza wa mbere wungirije muri Rayon Sports, Umunya-Tunisie, Quanane Sellami avuga ko asanzwe azi ikipe ya Rayon Sports n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange; ahantu avuga ko intego ya mbere imuzanye ari ukwegukana ibikombe.

Uyu mutoza yageze mu Rwanda mu Rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Nyakanga 2024, kuko saa Kumi n’Iminota 20 [04h20] ni bwo umutoza Quanane Sellami yageze mu Rwanda, yakirwa n’abarimo umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben.

Uyu mutoza mu ijambo rye rya mbere yemeje ko hari byinshi azi kuri Rayon Sports, asobanura ko yakoranye n’umutoza Robertinho ndetse ko intego imuzanye ari ukwereka Isi ko Rayon Sports ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe.

Ati “Mu by’ukuri, nzi Rayon Sports kandi n’u Rwanda hari icyo nduziho: ni igihugu cy’uburanga. Ndishimye cyane kuba mu muryango w’iyi kipe y’ubukombe ya Rayon Sports, ni iby’agaciro.

Mbabwije ukuri, turaganira njyewe n’umutoza Robertinho ndizera ko uyu mwaka tugiye gukorana neza tugatanga byinshi bishiboka ku buryo abafana bacu bazishima.

Ndi umwalimu wigisha kongera imbaraga, nakunze gukorera muri Tunisie, nakoze mu ikipe ya Stade Gabziien: aho nakoranye na Robertinho. Nyuma y’imyaka itatu nabaye umutoza mukuru w’ikipe imwe yo muri Tunisie. Nyuma y’icyo gihe nabanye n’uyu mutoza [Robertinho] muri Simba Sports Club. Ndizera ko uyu mwaka tuzakora iby’agatangaza ugereranyije n’imyaka yashize muri Rayon Sports.

Intego yange ni ugutwara ibikombe. Nje hano nk’umukoro wo kwereka Isi ko dufite ubushobozi bwo kwegukana igikombe. Abafana ba Rayon Sports nzi ko batitwa umukinnyi wa 12 , ahuhwo ni umukinnyi wa mbere mu ikipe yacu, twizera ko bazakomeza kubana natwe, Imana nibishaka ku mpera z’umwaka w’imikino bazaba bishimye!”

Umutoza Quanane Sellami, aje kungiriza Robertinho badakunze gusigana aho umwe abonye akazi. Baje kuzuza Umunyafurika y’Epfo, Ayabonga usanzwe yongerera abakinnyi imbaraga na Mazimpaka André ufite akazi ko gutoza abanyezamu; aba bombi bakaba ari bo batoje imikino ibiri ya gishuti Rayon Sports imaze gukina n’amakipe ya Gorilla FC na Amagaju FC.

Quanane Sellami avuga ko aje gufatanya n’abandi kwegukana ibikombe muri Rayon Sports!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda