UVIRA byakomeye hari igitero karahabutaka cy’ abakomando ba M23 ,cyashimuse aba Col babiri na Maj mu ngabo z’ u Burundi.

 

Amakuru agera mu Itangazamakuru avuga ko mu Cyumweru gishize ,umutwe wa M23 urwanya Ubutegetsi bwa Kinshasa ngo wohereje abasirikare kabuhariwe ( Abakomando) bakinjira mu kigo cya Gisirikare cy’ Ingabo z’ u Burundi mu bice bya Uvira ,mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, bagashimutamo abasikare bakuru 3 abandi bakicwa.

Amakuru avuga ko Abakomando b’ umutwe wa M23 binjiye mu kigo cya Gisirikare kiri mu misozi ya Uvira ,maze bica abasirikare bagera muri 20 hakoreshejwe amashoka n’ izindi ntwaro gakondo, ni igitero cyasize abo bakomando bafashe mpiri ba Ofosiye bakuru batatu bo mu ngabo z’u Burundi ,barimo babiri bafite ipeti rya Colonel n’ umwe wo ku rwego rwa Major.

Abasikare b’ Abarundi bari muri Uvira , bambwiye itangazamakuru ko iriya Operasiyo yabaye. Umwe muri bo utashatse ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati’ yego ,iyo nkuru yarabaye ,harimo n’ abafashwe babona( ari bazima).

Amakuru kandi avuga ko Abasirikare b’ Abarundi kandi bavuga ko bagenzi babo bishwe ari benshi gusa umubare nyawo bakaba batarabasha kuwumenya bijyanye no kuba hari n’ abatwawe bagapfira mu nzira.

Amakuru akomeza avuga ko igihugu cy’ u Burundi gifite muri Kivu y’ Amajyepfo ingabo zibarirwa mu 10,000 zoherejweyo kurwana ku ruhande rw’ Ingabo za Leta ya Kinshasa zihanganye n’ umutwe wa M23.

Related posts

Ababiligi bahawe amasaha 48 kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.

Niyo yasimbuye HOWO! Imodoka ya International yongeye gupfiramo umuntu nyuma y’ igihe gito abantu 20 bayiburiyemo ubuzima

Gusubiranamo hagati y’ imitwe ya Wazalendo byatumye aba Jenerali babiri babura ubuzima