Ushobora kuba wari warabuze uko ubigenza! Dore imbuto 5 zifite ubushobozi bwo kugufasha gutakaza ibiro vuba vuba no kunanuka inda mu buryo bubangutse.

Inyigo zitandukanye zigenda zigaragaza ko imbuto zitagufasha kumva uguwe neza gusa ahubwo zinanagufasha gushyira ku murongo igipimo cy’isukari muri wowe ibintu uba ucyeneye kugirango ugabanye umubyibuho byumwihariko uwo kunda no gutakaza ibiro muri rusange.Inyigo zitandukanye zigaragaza ko imyitozo ngororamubiri, kurya neza indyo yuzuye kandi ikwiye, bishobora kugufasha gutakaza ibiro vuba vuba.

Dore urwo rutonde rw’imbuto zagufasha gutakaza ibiro vuba vuba

  1. Indimu n’imbuto ziri mu bwoko bumwe nazo

Ubushakashatsi bukomeje kwemeza ubushobozi bwo gutwika ikinure ku rubuto rugagaramo phytochemicals na vitamin C bigaragara cyane muri izi mbuto icyarimwe.Inyigo yakozwe igasohorwa mu kinyamakuru the Journal Metaboism yagaragaje ko kurya rumwe muri izi mbuto mbere yo gufata amafunguro  bishobora kugufasha kugabanya ikinure cyo kunda ndetse na cholesterol.

2. Pome

Urubuto rwa Pome ni urubuto ruza imbere mu mbuto z’ingirakamaro umubiri wa muntu uba ucyeneye.  Pomme ikize ku ntungamuburi zifasha kongerera umubiri ubudahangarwa zikaba zimaze no kumenyekana mu gufasha umuntu kunanuka inda ndetse no gutakaza ibiro byumwihariko kuba yibitseho ku gipimo cyo hejuru  cya fibre zingenzi cyane mu gufasha mu gutakaza ibiro.

Fibre na Phytonutrients bifasha mu gutuma igogora rigenda neza, bifasha kutumva inzara cyane, bigafasha gushyira ku murongo igipimo cy’isukari ibintu byagufasha kwirinda indwara nka diabetes ndetse n’umubyibuho ukabije

  1. Inyanya

Inyanya muri rusange zizwi imu kwifashishwa igihe uteka. Hari abibwira ko akamaro kazo ari ukuryoshya ibiryo gusa ariko burya zinanakize kuri vitamin C ndetse na phytonutrients bituma zigira akamaro ku wifuza kunanuka no gutakaza ikinure cyo kunda vuba vuba.Inyigo zigaragaza ko vitamin C ifasha mu gutwika ikinure cyane mu gihe uri mu myitozo ngororamubiri.

  1. Watermelon

Igihe uri umuntu uri kugerageza gutakaza ubunini bw’inda ikubangamiye, ikiribwa kibitseho calorie ncyeya ni ingenzi kuri wowe. Watermelon rero yagufasha kuko ni ikiribwa gifite calorie nkeya bivuze ko ibyago byuko cyakururira umubiri wawe umubyibuho ari bicye cyane.Ikindi gikomeye ni uburyo watermelon iryoherera, ibintu byafasha umubiri wawe kutararikira isukari kandi ikakuryohera inanaguha igipimo kiri hejuru cya za vitamine ndetse nama antioxidants.Niba rero uri mu bantu bifuza gutakaza ibiro, mu mbuto wifashisha ongeramo watermelon

  1. Inanasi

Inyigo zitandukanye zagiye zigaragaza ko  inanasi yibitseho vitamin C ku gipimo cyo hejuru, Manganese, Thiamine, fibre, vitamin B6  byose bituma umubiri wawe ubasha gutwika ibinure byumwihariko ibinure byo kunda.

Uru rutonde turukoze duhereye ku kamaro no kubyo izi mbuto zagufasha uzikoresha mu rugendo rwawe rwo gutakaza ibiryo cyane cyane ikinure cyo kunda ariko ni ngombwa kuba nanone inshuti y’imboga ndetse ukanahitamo sport wajya ukora mu rwego rwo kugufasha kugera ku ntego yo gutakaza ibiro cyangwa kunanuka uko ubyifuza.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.