Ushobora kuba ugira umwaku! Impamvu utereta ariko bikarangira uri mu marira adashira

 

 

Akenshi Hari ubwo umuntu yisanga adafite umukunzi ataruko ariwe ubishaka. Hakaba nikindi gihe usanga kutagira cyangwa kutabona umukunzi kwawe Ari wowe ubigiramo uruhare.

 

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubura umukunzi burundu:

Amahitamo yawe: Hari ubwo umuntu ku Giti cye ahisemo ko atazigera agira umukunzi mbese akaba ariwe ubyihitiramo ndetse bikazarangira abayeho ubuzima bwe bwose nta mukunzi. Urugero twavuga Aba Padiri bahitamo ko batazigera bagira abakunzi, ndetse naba Masela ni uko.

 

 

Ubwoba : Hari ubwo umuntu abuze cyangwa akabaho ubuzima bwe bwose nta mukunzi yigeze kubera ko ahorana ubwoba bwo kujya mu rukundo cyangwa se kwihunza inshingano Ziba mu kugira umukunzi.

 

 

Ihungabana ry’inkuzo zashize: Hari ubwo umuntu agiye mu rukundo agahemukirwa bikabije hahandi muri we agira ihungabana ugasanga ahora yigunze ndetse akaba yaranafashe umwanzuro wo kutazongera kujya mu nkundo kubera ko mbere Hari abamubabaje bijyo bigatuma ubuzima bwe bwose abumara atongeye kujya mu rukundo.

 

 

Kwishyira hejuru: Kenshi ibi bikunda kuba ku bakobwa ugasanga umukobwa abasore Bose yarabanze ngo ntanumwe uhwanye n’umusore yifuza. Uko akomeza kwanga abasore Bose nawe yisanga akomeje kubura wa musore yifuza bikarangira abayeho nta mukunzi agira.

 

Aho utuye: Ahantu utuye naho hashobora gutuma umuntu amara igihe kinini nta mukunzi agira kubera ko usanga Hari ubwo umuntu aba atuye mu gace kabamo abantu bacye bityo kubona uwo bahuza muri abo bacye bikaba ikibazo bikarangira amaze igihe kinini cyane nka mukunzi agira.

 

 

Ubumuga: Ushobora kuvukana ubumuga runaka nabyo bikakubuza kubona umukunzi ndetse ukamara igihe kinini nta mukunzi n’umwe wigeze.

 

Inkundo zabandi: Hari ubwo Kandi umuntu amara igihe kinini nta mukunzi afite kubera ko abo yabonye bagiye mu rukundo Bose bitarambye mbese bitamaze kabiri bityo nawe akanga kujya mu rukundo kugira ngo atazamera nkabo.

 

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi