Nyabihu: Abakozi babiri b’ Akarere batawe muri yombi bazira kumena ibanga ry’ akazi

Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’abakozi b’ Akarere batawe muri yombi n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)  rubakurikiranyeho icyaha cyo gusaba indonke no kumena ibanga ry’akazi.

Amakuru avuga ko aba bakozi batawe muri yombi tariki ya 8 Gicurasi 2024 ni Munyemana Gilbert ushinzwe imiyoborere myiza na Tuyisenge Joël ushinzwe isuku n’isukura.

Bakekwaho gukora ibi byaha ubwo basabaga 100 000 Frw umukandida wakoraga ikizamini cy’akazi mu Murenge wa Shyira, bamubwira ko yatsinze kandi ko nayabaha, “ahita asinya amasezerano y’akazi.”Munyemana na Tuyisenge bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Indi Nkuru wasoma :

Ushobora kuba ugira umwaku! Impamvu utereta ariko bikarangira uri mu marira adashira

RIB yashimiye abatanze amakuru kugira ngo Munyemana na Tuyisenge bafatwe, imenyesha abaturarwanda ko nta muntu ukwiye kwihanganira icyaha cya ruswa. Iti “Abayishoramo bari bakwiye kuzibukira kuko ruswa itazihanganirwa.”

Icyaha cyo gusaba indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko No54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 na 5 z’agaciro k’indonke yasabwe cyangwa yakiriwe.

Naho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo y’i 158 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.