Urwitwazo rutangaje ry’umutoza w’Amavubi ku guhamagara abakinnyi badakina

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza imikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Africa, ikipe y’igihugu Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti igomba gukinamo na Sudan.

Mu minsi mike ishize nibwo umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha muri iyi imikino ya gicuti.

Icyatunguye abantu ni ihamagarwa ry’abakinnyi bamaze igihe badakina, harimo n’abadafite amakipe nka Manzi Thierry, umaze amezi arenga atatu nta kipe afite nyuma yo kurekurwa na FAR Rabat yo muri Maroc.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Carlos yasobanuye ko guhamagara Manzi Thierry udakina bimurutira cyane guhamagara abakina kuko ngo ibyo amukorera biruta iby’abakina buri munsi.

Ati “Ndabizi ariko wenda azagaruka ameze neza, ni ko bimeze. Ndatekereza ku byo abakinnyi bakorera amakipe yabo ariko na none ngomba no kwita ku byo abakinnyi bakora iyo bansanze. Kuri njye ni umukinnyi w’ingenzi iyo aje mu ikipe y’igihugu atanga 100%, ndishimye cyane.”

“Ndabizi ko ubu afite ikibazo cyo kuba adafite ikipe ariko kuri njye gufasha umukinnyi w’ikipe y’igihugu udafite ikipe kuba ari hano, nkamuha amahirwe ni ingenzi.,”

Yavuze kandi ko abizi ko hari benshi batabyumva ariko na none we icy’ingenzi ni ibyo atanga kuko hari igihe ahamagara abakina mu makipe ya bo bagera mu ikipe y’igihugu bakamutenguha.

Si Manzi Thierry gusa wavugishije benshi nyuma yo guhamagara kuko na none benshi bibajije ku mpamvu yahamagaye Ishimwe Pierre, Tuyisenge Arsene na Muhozi Fred batabona umwanya ubanzamo mu makipe yabo.

Umukino wambere wa gicuti na Sudan urakinwa kuri uyu wa Kane saa 18h00 kuri Stade ya Kigali, mu gihe undi uteganyijwe ku wa Gatandatu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda