Urutonde rw’ukuri rw’abanyamakuru 10 bemerewe kuzareba umukino w’Amavubi na Benin rwamaze kumenyekana, Mucyo Antha, Kazungu Clever, Jado Castar n’Abanyamakuru b’imikino kuri Fine FM ntabwo bemerewe kuzareba umukino

Umukino uzahuza Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Benin uzitabirwa n’Abanyamakuru 10 b’imikino mu Rwanda.

Uyu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire uzakinwa ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, FERWAFA ikaba yamaze kumenyesha abanyamakuru bose bo mu Rwanda ko 10 bonyine ari bo bazemererwa kureba uyu mukino.

Dore itangazo FERWAFA yahaye abanyamakuru

Mwiriwe

Tuvuye mu nama itegura umukino hamwe na match commissioner atubwira ko twememerewe gusa abanyamakuru 10 yamaze no kubivuganaho nabo muri CAF Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukina A huis Clos.

birumvikana guhitamo abanyamakuru 10 gusa mu bantu barenga 100 baba basabye ntibyoroshye. Ariyo mpamvu twabasaba ko abataza kwibona ku rutonde muraza kutwihanganira kuko ntibyoroshye.

Icyitonderwa: Turabibutsa ko ibyo bitareba gahunda y’uyu munsi y’ibiganiro n’Itangazamakuru ku mpande zombi n’imyitozo, kuko byo mwemerewe kubikurikirana nk’uko byatangajwe muri gahunda mwamenyeshejwe.

Murakoze.

Urutonde rw’abanyamakuru 10 bazitabira uyu mukino KGLNEWS yarubonye, gusa abanyamakuru bakorera RBA bo bemerewe kuzinjira nta nkomyi kuko bazageza uyu mukino ku banyarwanda

Abanyamakuru 10 bakorera ibitangazamakuru byigenga bazinjira ni aba :

1. Imfurayacu Jean Luc wa BB FM Umwezi

2. Ngabo Roben wa Radio 1

3. Hitimana Claude wa Radio 10

4. Kayiranga Ephraim wa Flash FM

5. Romalio Gakuba wa Isango Star

6. Ukurikiyimfura Tony wa Igihe

7. Ntare Julius wa Igihe

8. Renzaho Christopher wa Rwandamagazine

9. Imanishimwe Samuel wa Kigali Today

10. Kagabo Canisius wa Isimbi

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda