Urupfu rw’ umusore witabye Imana avuye mu muhango wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside i Kicukiro rukomeje kubabaza benshi hirya no hino

 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y’umusore witabye Imana akoze impanuka ikomeye avuye mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro .

Uyu musore witabye Imana witwa Cyusa Rutayisire Prudence bivugwa ko yari umupolisi ariko utakiri mu kazi, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kimwe n’abandi banyarwanda, yari avuye ku Rwibutso rwa Nyanza Kicukiro kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse yiteguraga kubyuka ajya kwibuka i wabo ku ivuko Mukarange mu karere ka Kayonza.


Mu butumwa Muyoboke Alex uri mubabajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’uyu musore witabye Imana akiri muto aho yagize ati” Cyusa nshuti yanjye ko wambwiye ejo bundi ngo Uyu munsi turajya kwibuka iwacu iburasirazuba [mukarange] iwanyu ndajyana nande rupfu we nawe uragapfa utwaye Cyusa wagucitse muri Jenocide ya korewe abatutsi 1994 agakomera agakomeza abandi ndetse akiyemeza kurinda abanyarwanda none Rupfu we 😭😭😭 Igendere Cyusa Rutayisire prudence (JR) iyi nkuru tuzayibarira Isheja gute koko😢😢”

Src: Umuryango

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.