Rayon Sports ifatanyije n’uruganda rwa Skol bagiye kongerera amasezerano abakinnyi batatu b’ibihangange bazatwara akabakaba miliyoni 100 z’Amanyarwanda

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Limited rusanzwe rutera inkunga Rayon Sports y’Abagabo n’ikipe y’Abagore rwiteguye gufasha Rayon Sports FC kongerera amasezerano abakinnyi batatu ari bo Heritier Luvumbu Nzinga, Joachiam Ojera na Essomba Leandre Willy Onana.

Mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aba bakinnyi uko ari batatu bakomeje kwitwara neza kurenza abandi bakinana.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Skol bwamaze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bumvikana ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongerera amasezerano Essomba Leandre Willy Onana, Joachiam Ojera na Heritier Luvumbu mbere y’uko ayo basanganywe agana ku musozo.

Bivugwa ko rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana kongera amasezerano y’umwaka umwe yaciye Rayon Sports miliyoni 25 z’Amanyarwanda, mu gihe Heritier Luvumbu Nzinga we yabaciye miliyoni 30, Joachiam Ojera we yasabye ko babanza bakareka uyu mwaka w’imikino ukarangira agasoza amasezerano y’amezi atandatu y’intizanyo guturuka mu ikipe ya URA FC yo muri Uganda.

Rayon Sports ihagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, ku munsi wa 22 izacakirana na Etincelles FC ku itariki ya 5 Werurwe 2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda