Urubyiruko rwari ruri ku irondo rwishe umusirikare wa FARDC rumushinja ikintu gikomeye. Inkuru irambuye

Urubyiruko rwari ruri ku irondo, mu ijoro ryo Kucyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2022, muri Teritwari ya Walungu mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’ Amajyepfo , amukuru aravuga ko rwishe Umusririkare wa FARDC rumushinja ubujura.

Uyu Musirikare wa FARDC yishwe n’ urubyiruko rwo muri ako gace , nyuma y’ ubujura bwakozwe kuri imwe munzu z’ abaturage muri kariya gace twavuze haruguru bivugwa ko bwakozwe n’abasirikare batatu ba FARDC.Nyuma yo kumenya aya makuru, urubyiruko rwari ruri ku irondo , ngo rwakurikiye abo basirikare maze rubasha gufatamo umwe , niko guhita bamwica bamutwikishije amapine nk’ uko byemejwe na Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace.

Umuyobozi wa Site ka Kamanyola aganira n’ itangazamakuru, Papy Matabaro yavuze ko abo basirikare barashe ndetse bakomeretsa umuvunjayi babasha kwiba amafaranga yose yari afite mu nzu ye , ibintu byazamuye uburakari bw’ Abaturage maze bashyira imbaraga mu kubahiga , umwe mu ribo bamufatira hafi y’ ikigo cya Gisirikare cya Kamanyola bahita bamwica bamutwitse. Yagize ati“umwe mu basirikare ba FARDC yishwe atwitswe n’urubyiruko rwari ku irondo nyuma yo kurasa umuvunjayi bagatwara amafaranga yose yari afite mu nzu ye.”

Ntabwo byarangiriye aho kuko mugitondo cyo ku wa 3 Ukuboza 2022, urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kamanyola rwabyukiye mu myigaragambyo rufunga imihanda rusaba ko Batayo y’ Abasirikare ba FARDC iri miri ako gace yahakurwa igasimbuzwa abandi. (Source: Rwandatribune.com)

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda