Undi munyamakuru uzwiho kuvuga amakuru y’ukuri yanyomoje ibyatangajwe na Sam Karenzi ko FERWAFA yateye mpaga Rayon Sports ikayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro

Umunyamakuru Kayiranga Ephraim ukorera Flash FM yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ritari ryafata icyemezo cyo gutera mpaga Rayon Sports ngo isezererwe mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro kubera ko umukino yari guhuriramo na Intare FC wari wegeranye n’uwo yari guhuramo na AS Kigali.

Nyuma yo kugaruka mu Gikombe cy’Amahoro, Intare FC nazo zahise zisezera zivuga ko zitazakina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, Umunyamakuru Sam Karenzi yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gutera mpaga Rayon Sports ikaba yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro.

Umunyamakuru Ephraim Kayiranga ubwo yasozaga ikiganiro program umufana we yahise avuga ko icyemezo kitari cyafatwa kuko cyizafatwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ndetse yaba Intare FC cyangwa Rayon Sports bikaba bishoboka ko buri wese yaterwa mpaga.

Rayon Sports na Intare FC mu mukino ubanza wa 1/8 wari wabereye i Shyorongi ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe, ikipe izarokoka izahura na Police FC yasezereye Sunrise FC muri 1/8.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda