Umukinnyi wa Rayon Sports yerekeje hanze y’u Rwanda agezeyo ahita abwira umutoza Haringingo Francis na Perezida Uwayezu Jean Fidele ko atazayigarukamo

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umuzamu wayo witwa Ramadhan Awam Kabwili ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Uyu muzamu w’imyaka 22 y’amavuko yari yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize aho yari yatijwe umwaka umwe avuye mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ntabwo byamuhiriye kuko yakinnye imikino micye agakora amakosa menshi bituma umutoza Haringingo Francis Christian amutakariza icyizere.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Ramadhan Awam Kabwili yamaze gusesa yari ifitanye na Ramadhan Awam Kabwili, ndetse uyu muzamu yibereye iwabo.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo iteganya kuzongera gutunga umuzamu w’Umunyamahanga ahubwo irifuza kuzajya ikoresha abazamu b’Abanyarwanda kandi bafite impano idashidikanywaho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda