Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi wagaragayemo umukinnyi utarahamagawe

Ikipe y’Igihugu Amavubi irimo rutahizamu Ani Elijah utarahamagawe yatangiye umwiherero mu karere ka Bugesera, aho igiye kwitegura imikino ibiri ya ya Bénin na Lesotho mu guhatanira itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 Kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 20 Gicurasi, ni bwo abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda, bageze ku biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA , kugira ngo bahurire hamwe mbere yo gutangira umwiherero, mu gihe hagitegerejwe abakina mu mahanga.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ribinyujije ku rubuga rwa X, ryahise ritangaza ko abakinnyi bose bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero, aho ndetse bahita batangira imyitozo kuri iki gicamunsi ku kibuga cy’Intare i Bugesera.

Muri uyu mwiherero, rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC, Umunya-Nigeria, Ani Elijah, yagaragaye mu bakinnyi bitabiriye kandi atarigeze agaragara ku rutonde rw’abakinnyi 37 umutoza Frank Torsten Spittler yahamagaye.

Bibaye nyuma y’iminsi mike bitangajwe ko Ani wari uyoboye ba rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda arasabye gukinira Amavubi, ndetse nyuma y’aho n’umutoza Spittler ashimiye urwego rwe, bityo FERWAFA itangira gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo abone ibyangombwa bibimwerera gukinira Amavubi.

Bimwe mu byo yaburaga harimo ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko kuba uyu rutahizamu yajyanye n’abandi mu mwiherero bivuze ko yamaze guhabwa ubwenegihugu ndetse n’ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda yabibonye.

Uyu rutahizamu w’Imyaka 24, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (15) muri Shampiyona ya 2023/2024, asangiye na mugenzi we w’Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma ukinira APR FC; ibintu byatumye agaragara nk’uwafasha ubusatirizi bw’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu, Amavubi iritegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Umukino wa Bénin n’Amavubi uzakinirwa kuri Félix Houphouët Boigny Stadium Abidjan muri Côte d’Ivoire, nyuma ya ho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Ni mu gihe, Ikipe y’Igihugu ya Lesotho yo izakirira muri Afurika y’Epfo nk’uko isanzwe ihakinira imikino mpuzamahanga yakiriye.

Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho ku mwanya wa n’amanota atatu, Kagoma za Nigeria zigataho ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri zinganya na Zimbabwe na Bénin, mu gihe Lesotho iza ku mwanya wa nyuma [6] n’inota rimwe.

Ani Elijah yagaragaye mu mwiherero w’Amavubi 
Kapiteni the APR FC muri iki gihe, Niyomugabo Claude ari mu bageze mu mwiherero! 
Iraguha Hadji wa Rayon Sports na we yageze mwiherero

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda