Umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka yasohoye indirimbo yise Inzika  ikomeza abantu mu gihe batereranywe n’abakabafashije.

Mico Shingiro Nasaire uzwi nka Rhino ku nk’izina ry’ubuhanzi twagiranye ikiganiro nawe nyuma yo gusohora indirimbo nshya nziza cyane yise Grudges bisobanuye inzika mu kinyarwanda.

Mu kiganiro twagiranye nawe yadutangarije ko ari indirimbo yanditse avuga ku bihe bikomeye umuntu agenda anyuramo akabura uwamufasha kandi yakabaye amufite aho yagize ati”nayanditse ndi kuvuga ku bihe bikomeye umuntu agenda anyuramo (haslo) muri rusange umuntu agenda acamo n’uburyo haba hari abantu baba bafite ububasha ndetse n’ubushobozi ariko ntacyo bagufasha”.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko hari icyizere y’uko inzozi afite azabasha kuzigeraho nubwo biba bitoroshye kuko haba hari imbogamizi nyinshi zitandukanye mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda.

Uyu muhanzi kandi atangaza ko indirimbo ye abafana bayishimiye cyane  kubera ubutumwa burimo ndetse no kuba iri mu rurimi rushobora no kumvwa n’abandi bantu bari mu mahanga nkuko hari abohanzi bagiy bayumva ndetse ikanafashimisha.

Gusa nanone uyu Rhino avuga ko adafite abantu bakurikirana imishinga ye igiye itandukanye ya muzika umunsi ku munsi cyangwa se icyo twakwita (management) bitewe nuko akiri umunyeshuri aboneraho no gusaba ubufasha bw’abamufasha kuba yabona abo bakurikirana imishinga ye ya muzika ngo akaba ari bimwe mu byamufasha gukomeza gutera imbere muri muzika ye.

Gusa nubwo biba bitoroshye uyu muhanzi yijeje abafana be ko iyi ndirimbo yabahaye ari itangiriro ridafite iherezo ndetse anabizeza ko mu minsi iri imbere azakomeza kubaha ibihangano byiza kandi biri ku rwego rwo hejuru.

Rhino kandi avuga ko intego afite ari ukurushaho gutanga indirimbo zinogeye amatwi ndetse zirimo ubutumwa ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga muri rusange ndetse akanavuga ko afite akarusho ko gukora umuziki mu njyana idasanzwe imenyerewe hano mu Rwanda ariko iri gutanga icyizere cyane cyane ko ikunzwe n’urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Uyu muhanzi yasoje asaba abanyarwanda n’abanyarwandakazi muri rusange kumuba hafi bagakurikirana ibihangano bye ku mbuga zitandukanye nka youtube, Audiomack, Sportify ndetse n’ahandi kugira ngo bakomeze kumufasha nawe akomeze kubaha ibihangano byiza cyane.

 

https://audiomack.com/rhino-21-1/song/grudges

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga