Umwarimu yateye inda umuyobozi w’ishuri, abanyeshuri 24 ndetse n’abandi barimu bagenzi be bane

Hari umwarimu udasanzwe wo ku ishuri rya Asorkore Mampong Municipality mu gace ka Ashanti ko muri Ghana, yateye inda umuyobozi w’ishuri abanyeshuri 24 ndetse n’abandi barimu b’igitsinagore bagera kuri bane bose bigisha kuri iryo shuri.

Uyu watey inda aba bose ubusanzwe ngo yari ataranaba umwarimu wuzuye kuko ari umunyeshuri wo muri Kaminuza wari uri kwimenyereza umwuga kuri iryo shuri.

Amategeko agenga uburezi muri Ghana ahanira imyitwarire nk’iyi kuko abuza abarimu kugirana umubano wihariye n’abanyeshuri yigisha. Nyuma y’uko iyi nkuru igiye hanze uyu musore yahise atabwa muri yombi akaba acumbikiwe na Polisi mbere yo kugezwa mu butabera. Ni inkuru yatangaje abatari bacye kuko batiyumvisha uburyo umwarimu yateye inda ahereye ku muyobozi w’ishuri, mu barimu ndetse akagera no ku banyeshuri.

Related posts

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe

Perezida Ndayishimiye yavuze uburyo   yabaye mayibobo muri Tanzaniya, aza no kwiba mudasobwa

Umusore w’ i Nyamasheke yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka 4 agasigarana umwenda w’ imbere yari yambaye!