Umwami w’abahanzi muri Afurika Davido agiye gusezera umuziki.

Umuhanzi ukomeye cyane w’Umunya-Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye mu muzika ku izina rya Davido umaze iminsi mu Rwanda aho kuri uyu wa gatandatu yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa yatangaje ko ashaka kureka umuziki maze abantu bagwa mu kantu.

Davido umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika kandi bakunzwe n’abatari bake yaraye atangaje ko ashaka kureka umuziki atarashiramo umwuka, mu magambo ye yagize ati “Nkunda ukuntu abantu banyishimira, sinshaka kuzabona abantu batakinyishimira kuko ibyo bintera ubwoba”.

Davido akaba yakomeje avuga ko mu by’ukuri ikintu cyambere atinya ari ukuzagera ku rwego aho abafana bazaba batakimwishimira yajya kurubyiniro bakitahira.

Akaba yahishuye ko ashaka kureka umuziki ibyo bitaragerwaho kuko ngo bimutera ubwoba cyane.

Ibi ya bitangarije umu blogger witwa Tunde Ednut kuri Instagram.

Davido kubwe ashaka kuzareka umuziki agikunzwe nabenshi kuburyo bazamukumbura aho kugirango agende bamuvugiriza induru.

Uyu muhanzi ukomeje kwandika amateka nyuma yo gutaramira abanyarwanda akaba yahise yerekeza muri Amerika mu bitaramo bya Afronation byatangiye kuruyu wagatandatu aho abahanzi nka Burna Boy, Flavour, Latto, Diamond Platnumz n’abandi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga