Umwaka wa 2022 wabaye uw’uduhigo! Ibintu bitanu biza imbere y’ibindi byo kuzibukira kuri Salma Mukansanga wasezeye ku gusifura ruhago

Mukansanga Salma yamaze gusezera ku murimo wo gusifura ruhago

Umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia wisangije twinshi mu duhigo mu mu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 yemeje ko yahagaritse ibijyanye n’uyu murimo yari amazemo imyaka isaga 12 awukora ku rwego mpuzamahanga.

Ibi ni bimwe mu byo uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko yatangarije Igitangazamakuru cya B&B Kigali FM ku ya 22 Ukwakira 2024, nyuma y’uko benshi bibazaga impamvu atakiboneka ku mikino yaba iyo muri Shampiyona y’u Rwanda cyangwa iyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu magambo ye yagize ati “Nasezeye ku giti cyanjye.”

Uyu Mukansanga ukomoka mu murenge wa Kamembe w’Akarere ka Rusizi yinjiye muri siporo ari umukunzi wa Basketball ariko amaze kubona ko kuzakinira Ikipe y’Igihugu bizagorana, ahitamo guhindura ajya muri ruhago.

Nyuma yegereye abo mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda abasaba ko yatangira guhabwa amahugurwa ku busifuzi, bibanza kwanga gusa imbaraga n’umuhate byatumye yiga amategeko ya ruhago aba ari na yo amwinjiza mu kazi.

Mukansanga Salma yatangiye gusifura mu buryo bwemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu 2007.

Mu 2012 ni bwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga, akaba yaratangiye gusifura imikino mpuzamahanga ari umusifuzi wa kane maze nyuma y’imyaka ibiri asifura umukino we wa mbere ari mu kibuga hagati ubwo Ikipe y’Igihugu ya Zambie yakinaga na Tanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mukansanga ubusanzwe wanize ibijyanye n’ubuganga, yatangiye gusifura ahereye mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda ndetse n’imikino y’abagore mbere yo kuzamurwa mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo.

5. Yasifuye Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salma yasifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore wahuje Maroc na Afurika y’Epfo i Rabat muri Maroc tariki 23 Nyakanga 2023. Yanakoze ibindi bikomeye birimo CAF Women’s Champions League n’ibindi.

4. Ni we mugore wa mbere wasifuye Imikino y’Igikombe cya Afurika

Mukansanga Salma mu 2012 yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, ndetse nyuma y’imyaka 10 ahita aba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cya Afurika.

Izina Salma Mukasanga ryongeye kuzamuka ubwo yandikaga amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cy’Afurika cy’Abagabo [CAN] 2022 aho yasifuye umukino wahuje Guinée na Zimbabwe.

3. Yanasifuye mu Mikino Olympique

Mukansanga Salma, yabaye umunyarwandakazi wa mbere usifuye Imikino Olympique.

Ku munsi wa mbere w’Imikno Olympique mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu bagore, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0, mu mukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga i Tokyo mu Buyapani.

2. Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar

Uyu munyarwandakazi yari mu bagore batatu basifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagabo muri Qatar aho yari umusifuzi wa Kane mu mukino u Bufaransa bwakinnyemo na Tunisie ku wa 30 Ukuboza 2022.

Salma kandi yari yungirije umusifuzi mukuru w’uyu mukino Matthew Conger ukomoka muri Nouvelle Zélande, we na mugenzi we baturuka hamwe Mark Rule na Tevita Makasini ukomoka muri Tonga.

Uyu kandi yari yagaragaye mu basifuzi wa bane ubwo u Bufaransa bwakinaga na Australie.

1. Afite ibihembo bihambaye hanze y’ikibuga

Ibihembo Mukansanga Salma yegukanye bikomeye birimo BBC 100 Women [urutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika], Forbes Woman Africa, Forty under 40 Africa Award, East Africa Youth Award n’ibindi.

Mukansanga Salma yamaze gusezera ku murimo wo gusifura ruhago
Umusifuzi Mukansanga Salima yahawe igihembo ‘Forty under 40 Africa Award’ kigenerwa indashyikirwa mu bikorwa binyuranye muri Afurika
Mukansanga Salma yasifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar muri 2022
Umusifuzi Mukansanga Salima yahawe igihembo ‘Forty under 40 Africa Award’ kigenerwa indashyikirwa mu bikorwa binyuranye muri Afurika
Salma yasifuye Imikino Olympique yabereye i Tokyo mu Buyapani
Salma yasifuye Imikino Olympique nk’Umusifuzi wo hagati
Salma Mukansanga yanahawe amahugurwa yo ku rwego rw’Isi mu gukoresha ikoranabuhanga rya VAR

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe