CHAN 2024: Ibiciro byo kureba umukino w’u Rwanda na Djibouti byashyizwe ahagaragara, hatangwa Ikaze mu Amahoro

Niyongira Patience mu biti by'izamu

Ibiciro by’amatike yo kureba umukino w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi n’iya Djibouti “Riverains de la Mer Rouge” mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere muri za Shampiyona z’iwabo, CHAN 2024; byashyizwe hanze, aho itike ihenze iri kugura miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari igihumbi, 1000 Rwf.

Ni umukino w’ijonjora ribanza uteganyijwe gukinwa ku Cyumweru taliki 27 Nzeri 2024 muri Stade Nationale, Amahoro i Remera mu Mujyi Kigali.

Aya matike agaragara ku ikoranabuhanga hifashishijwe kode ya *939# ugakurikiza amabwiriza, yerekana ko aya matike ari byiciro bitandatu [6], aho ihenze iri kugura miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari igihumbi, 1000 Rwf.

Icyiciro cya mbere ni imyanya y’ikirenga yiswe “SKYBox”, itike yaho yashyizwe ku giciro cya miliyoni imwe mu Mafaranga y’u Rwanda.

Ikindi cyiciro ni “Executive Box”, ikaba imyanya yungije iyi yo hejuru yo yashyizwe ku bihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe imyanya y’icyubahiro ya VVIP muri Stade Amahoro yashyizwe ku bihumbi 30, VIP biba ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ahicara abantu benshi mu gice cyo hasi hari kugura Amafaranga 1,000, kimwe n’imyanya yo ku gice cyo hejuru cya Stade Amahoro itike naho iri kugura igihumbi 1 cy’Amafaranga y’u Rwanda.

Hagati aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatanu bakomeje imyitozo aho abakinnyi barimo Muhire Kevin, Omborenga ⁠Fitina, ⁠Gilbert Mugisha, ⁠Gilbert Byiringiro, Niyomugabo Claude, Niyigena ⁠Clement na Ruboneka Jean ⁠Bosco batakoze imyitozo mu gitondo kubera bari bakeneye kuruhuka kubera bamaze iminsi bakina imikino myinshi. Icyakora hagati aho iya saa Kumi n’Ebyiri yo bayigaragayemo.

Umukino ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze uzakinwa tariki ya 27 Ukwakira, mbere y’uko Amavubi y’u Rwanda yakira “Riverains de la Mer Rouge” ya Djibouti tariki ya 31 Ugushyingo; imikino yombi ikazabera muri Stade Nationale Amahoro i Remera bitewe n’uko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

Abarimo Claude na Omborenga Fitina bahawe ikiruhuko mu myitozo yo mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu!
Ibiciro bigabanyije mu byiciro bitandatu
Niyongira Patience mu biti by’izamu
Niyibizi Ramadhan mu bakomeje imyitozo!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe