Umuzamu Ntwari Fiacre yateye agahinda rutahizamu w’igihangange wa Benin usanzwe ukina mu Bufaransa nyuma yo kumwaka umupira undi akamusuzugura ku buryo bukomeye

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Benin ‘Les Guepards’, Steve Michel Mounié ukinira ikipe ya Brest ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Bufaransa yasabye umupira umuzamu Ntwari Fiacre maze amutera utwatsi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, i Cotonou muri Benin Ikipe yabo y’Igihugu y’umupira w’amaguru yari yakiriye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire, aho warangiye bagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru w’imikino wari waherekeje Amavubi, Ngabo Roben ukorera Radio & TV 1 Rwanda, ni uko ubwo umukino wari urangiye Steve Michel Mounié yasabye umupira Ntwari Fiacre maze uyu muzamu arawumwima.

Impamvu nyamukuru yatumye umuzamu Ntwari Fiacre yima umupira rutahizamu Steve Michel Mounié wari watangariye ubuhanga budasanzwe bwe ni uko Ikipe y’Igihugu Amavubi ifite imyambaro micye ku buryo iyo awutanga byashobokaga ko yari kuzasabwa na FERWAFA gutanga ibisobanuro bikomeye.

Steve Michel Mounié w’imyaka 28 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo Huddersfield Town yo mu Bwongereza, Nîmes na Montpellier zo mu Bufaransa, kuva mu mwaka wa 2020 yahise yerekeza muri Brest amazemo imyaka itatu.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi