Umuzamu Ntwari Fiacre wifuzwaga na APR FC na Rayon Sports agiye kugurwa amamiliyoni menshi n’ikipe ifite akavagari k’amafaranga mu gihugu cya Morocco

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya SC Chabab Mohammédia ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Morocco.

Uyu muzamu w’imyaka 24 y’amavuko aheruka kwitwara neza mu mikino ibiri Amavubi yahuyemo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire, amakipe atandukanye akaba yarahise atangarira ubuhanga bwe budasanzwe.

Amakuru yizewe dukesha Radio 10 ni uko Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya SC Chabab Mohammédia iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Morocco, iyi kipe ikaba yiteguye kumutangaho umurengera w’amafaranga ikamwegukana.

Ntwari Fiacre yakuriye mu ikipe ya APR FC nyuma aza kuzamuka mu ikipe nkuru ariko ntabwo yayitinzemo kuko umutoza Mohammed Adil Erradi batigeze bumvikana bituma ajya muri Marines FC aho yayivuyemo ajya muri AS Kigali akibarizwamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage