Umuzamu Ntwari Fiacre ukomeje gukora ibitangaza yazamuye amarangamutima y’Abareyo nyuma yo kuvuga impamvu ikomeye izatuma atera utwatsi APR FC yakuriyemo akerekeza muri Rayon Sports

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya AS Kigali, Ntwari Fiacre yavuze ko atakwanga gukinira ikipe ya Rayon Sports mu gihe yaba imuhaye amafaranga yifuza (umushahara n’ayo azagurwa/recruitment).

Uyu muzamu w’imyaka 23 ishyira 24 y’amavuko aheruka gukora ibitangaza mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino ibiri bahuyemo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024, ibi byatumye buri kipe yo mu Rwanda yifuza kumutangaho miliyoni nyinshi ikamwegukana.

Mu minsi ishize hari havuzwe amakuru ko ikipe ya APR FC yifuza kumugarura mu rugo, ni nako Rayon Sports imwifuza ku buryo bukomeye, ari nako AS Kigali yifuza kumwongerera amasezerano, gusa kugeza ubu ntabwo yari yafata umwanzuro w’aho azerekeza.

Mu kiganiro Ntwari Fiacre yagiranye na Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ ukorera Ishusho TV, uyu muzamu yavuze ko atakwanga gukinira ikipe ya Rayon Sports mu gihe yaba imuhaye amafaranga ashaka.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe ikomeye, iramutse inyifuje ntabwo nakwanga kuyikinira mu gihe yaba iri kumpa amafaranga nifuza, twebwe abakinnyi amafaranga niyo tuba tureba kuko adufasha mu buzima bwa buri munsi”.

Ntwari Fiacre uvuka mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yakiniye amakipe atandukanye arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali abarizwamo kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2021.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda