Rutahizamu Essomba Onana ugiye kuzatangira gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze kumvikana na APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon witwa Essomba Leandre Willy Onana ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024 biravugwa ko izatangira kongera gukinisha Abanyamahanga nk’uko byari bimeze, iyi gahunda yo gukinisha Abanyamahanga yari yarayiretse muri 2012.

Amakuru agera kuri KGLNEWS ni uko Essomba Leandre Willy Onana azagurwa na APR FC arenga miliyoni 30 z’Amanyarwanda agasinya amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse akazajya ahembwa miliyoni n’igice y’Amanyarwanda buri kwezi.

Ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kuzamwongerera amasezerano ariko Essomba Leandre Willy Onana we yateye utwatsi ubuyobozi bwa Rayon Sports ababwira ko hari andi makipe akomeye ari kumwifuza.

Uretse Essomba Leandre Willy Onana wa Rayon Sports mu bandi bakinnyi bivugwa ko APR FC izasinyisha barimo rutahizamu Mugisha Didier wa Police FC, umuzamu Ntwari Fiacre na Manzi Thierry bakinira AS Kigali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda