Umuyobozi wa Gasogi United KNC yatangaje amagambo ari gukorogoshora mu mutwe abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda

KNC umuyobozi wa Gasogi United na Radio &Tv1 akomeje kwishongora kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 kuwa gatanu tariki 12 Mutarama 2024.

Mu kiganiro Rirarashe kinyura kuri Radio &TV1 ubwo yagarukaga ku mukino wabahuje na Murera,niho yavugiye amagambo akomeye ku bakunzi ba Rayon Sports.

Yagizi ati”nekereza ko ikibazo gihari bashobora guhindura umutoza ariko bazaba bahinduye icupa ari inzoga izaba ari yayindi,iyi Rayon Sports niyo baduhuza imikino 5 yikurikiranya nayitsinda kuri buri mukino (match) nongeraho igitego kimwe nongeraho kimwe.

Akomeza avuga ko ibibazo bitari kumutoza gusa ahubwo barebera no kubakinnyi babo,kandi ko umutoza wese uzaza uza gusinyira Rayon Sports yamugira inama ko yajya ishyira ingingo mu masezerano ko Gasogi United nimutsinda batazamwirukana.

Gasogi United ikomeje kwigamba nyuma yaho itsindiye Rayon Sports hagasoka amakuru avuga ko Rayon Sports igiye kwirukana umutoza,kuko bamuhagaritse gukoresha imyitozo,ariko bakaba batarangaza ko bamwirukanye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda