Umuyobozi w’ Ikipe ikomeye mu Rwanda yatawe muri yombi azira guhohotera umusifuzi

 

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha , RIB, rwataye muri yombi , Perezida w’ Ikipe y’ Umupira w’ Amaguru” The Winners FC’ Nshimiyimana David ukurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Nshimiyama David yatawe muri yombi kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 , afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uru rwego rwafunze uyu Perezida ukurikiranyweho guhohotera uwasifuye umukino wahuzaga ikipe y’ umupira w’ amaguru The Winners FC na Etincelles FC.

Amakuru avuga ko uyu Perezida yahohoteye uyu musifuzi amusanze mu rwambariro nyuma yo gutsindwa kw’ikipe ye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro.Wabereye i Muhanga ku wa 15 Gashyantare 2023 aho Etincelles FC yatsinze The Winners FC ibitego 5-0.

Mu butumwa yatanze, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umuco wo guhohotera abantu cyane cyane abari mu nshingano ari mubi kandi ukwiye gucika, Aha yibukije abantu ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazihanganira uwo ari we wese uzagaragaraho umuco wo guhohotera abandi.( Src: Igihe)

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda