Umutwe wa M23 wakubise inshuro FARDC ifatanyije na FDLR usubiza inyuma igitero bawugabyeho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022, nibwo Umutwe wa M23 wasubije inyuma Ingabo za FARDC mu gitero zawugabyeho mu birindiro byayo biherereye mu gace ka Bweza gaherereye muri Gurupoma ya Tanda Teritwari ya Rutshuru. Nk’ uko Isoko ya Rwandatribune iri mu gace imirwano yabereyemo , ivuga ko nyuma yaho FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bagabye igitero ku birindiro bya M23 abarwanyi n’ uyu mutwe bayakijeho umuriro bakabasha gusubiza icyo gitero inyuma.

Ivuga ko ubu imirwamo iri kubera mu gace ka Matena mu biromotero icyenda uvuye muri Rutahuru ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Bweza ahatangiriye imirwano no mu gace ka Tenda mu biromerero 12 uvuye muri site ya Rubare.Iyi mirwano yatangiye kuva mu ma saa moya za mu gitondo , aho FARDC ifatanyije n’ imitwe nka FDLR na Mai Mai Nyatura baguye gitumo abarwanyi b’ umutwe wa M23 ariko na bo bagerageza kwirwanaho ndetse babasha no kubasubiza inyuma.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda