Umutwe M23 werekanye abasirikare b’ Abarundi wafatiye mu mirwano yabahuje na FARDC

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Will Ngoma, yatangaje ko kuri ubu bafite imfungwa z’ intambara nyinshi ndetse n’ intwaro bambuye abo bahanganye.

Umwa hano amakuru yaramutse avugwa muri iyi mirwano

Amakuru aravuga ko uyu mutwe wa M23 werekanye bamwe mu basirikare b’ Abarundi wafatiye mu mirwano yabahuje na FARDC, FDLR n’ indi mitwe yitwaje intwaro muri Kivu ya’ Amajyaruguru.

Umusirikare w’Umurundi witwa Ndikumana Mélance yasobanuye ko aho ari mu maboko ya M23 nta bikorwa bibi yakorewe,Uyu musirikare nimero imuranga mu gisirikare ni 83678 RH 27742, akaba abarizwa muri Kompanyi ya Kabiri iyobowe n’uwitwa Hakizimana muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya Kane.

Ndikumana wavukiye i Mwaro ku wa 25 Werurwe 1993 imyitozo ya gisirikare yavuze ko yayikoreye mu Mabanda mu Ntara ya Makamba hari mu 2018.
LNdikumana yivugira ko tariki 19-20 Nzeri 2023. Yagize ati Twahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko intego (Mission) yacu ari ukurwanya M23”.

Agaragaza ko bageze ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyarugu bagahita boherezwa mu nkambi nyuma bakomereza mu mirwano.Ati “Tugeze ku rugamba ni ho nafatiwe na M23. Twahagurukanye n’abasirikare 300 abandi sinzi umubare wabo”.

Hari abasirikare b’Abarundi bari mu mutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi boherejwe muri RD Congo ku bwumvikane bwa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ku mugambi wo kurandura M23.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.