Umutoza w’ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere yakubise umunyamakuru Mucyo Antha wa Radio 10

Umutoza mukuru w’ikipe ya Gorilla FC, Gatera Moussa yakubise umunyamakuru Mucyo Antha ukorera Radio 10 nyuma y’umukino Gorilla FC yatsinzemo Marines FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, nibwo ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Marines FC kuri Stade ya Bugesera, umukino ukaba wararangiye Gorilla FC ibonye amanota atatu.

Ubwo umukino wari urangiye umunyamakuru Mucyo Antha yagiye hafi y’abakinnyi ba Gorilla FC maze avuga ko umukino bari bawugurishije ngo Marines itsinde umutoza Gatera Moussa akimara kubyumva yahise aza akubita ingumi Mucyo Antha Perezida wa Gorilla wari hafi aho ahita abakiza ngo batarwana ku buryo bukomeye.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe umunyamakuru Mucyo Antha yemeje ko Gatera Moussa yamusagariye ariko ahishura ko Gatera Moussa nta mbaraga afite zamushobora bityo ko agomba kwakira uko bavuga amakosa ye mu mitoreze.

Si ubwa mbere Mucyo Antha agiranye amakimbirane na Gatera Moussa bimaze igihe kinini, ariko benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuze ko bidakwiye kwihanira niba umunyamakuru yavuze ibyo utishimiye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda