Umutoza w’Amavubi yongeye kugaragaza urukundo rwinshi akunda Rayon Sports nyuma yo guhaguruka agaha amashyi umukinnyi wa Gikundiro

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer n’umwungiriza we Jacint Magriña Clemente bakomeye amashyi rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ubwo Essomba Leandre Willy Onana yatsindaga igitego cya mbere abatoza b’Amavubi bakomye amashyi, no ku gitego cya kabiri bakomye amashyi bigaragaza ko banyuzwe n’ubuhanga budasanzwe bw’uyu mukinnyi.

Si ubwa mbere Carlos Alos Ferrer akomeye amashyi rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana kuko no mu mwaka ushize w’imikino yamukomeye amashyi ubwo yatsindaga igitego ku mukino batsinzemo Police FC igitego kimwe ku busa.

Hari amakuru yizewe avugwa ko Essomba Leandre Willy Onana ashobora kuba yenda kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda ku buryo yazahita atangira gukinira Amavubi mu gihe kiri imbere.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda