Umunyamakuru w’igihangange kuri BB FM Umwezi mu Rwanda yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gusebya Rayon Sports akavuga ko izashyingurwa na Rutsiro FC

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda mu biganiro bya Politiki, Mutesi Scovia yatangaje ko ikipe ya Rutsiro FC izatsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu Munyamakuru usanzwe amenyerewe mu kiganiro Imbundo y’ukuri kinyura kuri Radio BB, akaba asanzwe anakora ibiganiro bitandukanye kuri Shene ya YouTube ya Mamaurwagasabo TV, ni umwe mu bafana ba Rutsiro FC ikinira mu Karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Mutesi Scovia yavuze ko ikipe ya Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid izica Rayon Sports ikayishyingura mu irimbi ry’i Rubavu.

Ikipe ya Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya wa mbere n’amanota 39, mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18 ikaba iri kurwana no kutazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda