Umutoza wa Kiyovu Sports yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gutangaza ikipe ikomeye hagati ya Rayon Sports na APR FC

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya APR FC irakina n’ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda watangiye mu cyumweru gishize.

Uyu mukino witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi cyane abakunda APR FC ndetse na Kiyovu Sport cyane ko aya makipe arushanwa amanota 3 gusa ku rutonde rwa shampiyona ruyobiwe na Kiyovu sport.

Alain Andre Laundet utoza ikipe ya Kiyovu Sport yatangarije Radio Flash FM ko ikipe ya APR FC iri hejuru y’ikipe ya Rayon Sports ugendeye ku buryo iyi kipe iba yiteguye ndetse naho iyi kipe ikomeye.

Yagize Ati “Reka nkubwire, APR FC n’ikipe imeze neza iri ku rwego ruri hejuru y’urwa Rayon Sports, n’ikipe ishyize hamwe. Ikindi nakubwira n’ikipe ikomeye cyane ku ruhande rw’ibumoso no kuruhande rw’iburyo kandi ikomeye no ku mipira y’imiterekano, aha niho bashakira amahirwe. n’ikipe ishyize hamwe mu kibuga hagati nk’umukinnyi nka Bonheur uyobora neza hagati ha APR FC.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ukuntu ikipe ya Kiyovu Sport iraza gukina kugirango abashe kuza kwitwara neza imbere y’ikipe ya APR FC.

Yagize Ati “Icyo tuza gukora ni ugufungura umukino tukagetageza kwinjira mu bwugarizi bwa APR FC, tugomba no kureba uburyo bwose bushoboka bwo kubinjirana. Ntabwo ari ibintu biza kuba byoroshye, baba nabo bahagaze neza muri sisiteme ya 4-3-3, Ikindi nuko tugomba kureba mu mpande zabo tukareba uko twafungura ariko tukaninjira muri defanse yabo yo hagati iba ihagaze neza.”

Ibi Alain Andre Laundet yabitangaje ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Kiyovu Sport yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino ifitanye na APR FC ushobora gutuma iva ku mwanya wa mbere w’agateganyo wa Shampiyona.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]