Umutoza wa APR FC watewe agahinda no kunganya na Ivoire Olympic yo mu Cyiciro cya Kabiri azaba yicaje abakinnyi 10 bose ku mukino bazahuramo na Rutsiro FC

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023 shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023 izaba yakomeje aho ikipe ya APR FC izaba yakiriye Rutsiro FC.

Uyu mukino w’umunsi wa 22 uzabera kuri Stade yo mu Bugesera, APR FC itozwa na Ben Moussa izacakirana na Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfrey.

Ikipe ya APR FC yaherukaga kunganya na Ivoire Olympic yo mu Cyiciro cya Kabiri mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, abakinnyi bose uko ari 11 b’abasimbura muri APR FC bari bananje mu kibuga bakaba bazaba basubiye ku ntebe y’abasimbura.

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Ben Moussa wa APR FC azabanza mu kibuga

Umuzamu : Ishimwe Jean Pierre

Ba myugariro : Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement na Buregeya Prince.

Abo hagati : Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco na Ishimwe Annicet.

Ba rutahizamu : Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Niyibizi Ramadhan.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 ikaba yifuza gutsinda uyu mukino kugira ngo izahite ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo na Rayon Sports, mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18 ikaba iri kurwana no kutazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda