Bwa mbere mu mateka Etincelles FC yemereye umurengera w’amafaranga abakinnyi kugira ngo bazanyagire Rayon Sports ikomeje kotsa igitutu kuri APR FC

Bwa mbere mu mateka Etincelles FC yemereye umurengera w’amafaranga abakinnyi kugira ngo bazanyagire Rayon Sports ikomeje kotsa igitutu kuri APR FC, haribazwa aho Etincelles FC yakuye akavagari k’amafaranga nyuma yo kumara amezi atatu idahemba.

Ikipe ya Etincelles FC yashyiriweho agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 120 by’Amanyarwanda kugira ngo izatsinde Rayon Sports mu mukino bazahuramo muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, kuri Stade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports izakira Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko ubuyobozi bwa Etincelles FC bwategeye abakinnyi ibihumbi 120 by’Amanyarwanda nibaramuka batsinze Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34, umukino ubanza ikipe ya Etincelles FC yari yatsinze Rayon Sports ibitego 3-2.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda