Umutoza Muhire Hassan utoza Sunrise FC wicariye intebe ishyushye yatezwe umukino w’ikipe ikomeye

Umutoza Muhire Hassan w’ikipe ya Sunrise FC ni umwe mu batoza batangiye shampiyona y’uyu mwaka nabi ibyo bituma ajya ku gitutu.

Nyuma yo gutakaza amanota ku munsi wa 7 wa shampiyona ubwo yari yakiriye ikipe ya Etincelles FC, Hassan Muhire yahawe umukino wa Rayon Sports atawutsinda Ubuyobozi bw’ikipe bugafa indi myanzuro irimo no gusezerera uyu Mugabo.

Mu mikino itandatu Muhire Hassan amaze gutoza mu ikipe ya Sunrise FC yatsinzemo 2 atsindwamo 4. Agiye gukina na Rayon Sports ndetse afitanye umukino w’ikirarane na APR FC.

Kimwe mu bibazo bikomeye Sunrise FC ifite harimo Kuba iyi kipe ifite ba Rutahizamu bakomeye gusa kugeza uyu munsi hakaba nta n’umwe muribo urabona igitego.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo iyi kipe yo mu Burasirazuba yiteguraga Shampiyona, yaguze rutahizamu w’Umugande, Mukogotya Robert yakuye muri Mukura VS amaze gutsinda ibitego 14. Uyu yaje yiyongera ku Munya-Uganda Yafeesi Mubiru watsinze 14 ndetse n’Umunya-Nigeria, Babuwa Samson watsinze birindwi, byose hamwe biba 35.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage