Umutoza Haringingo Francis Christian wa Rayon Sports yatuye umujinya FERWAFA ayishinja ko ari yo yatumye anyagirwa na Police FC

Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports ntiyemeranya na FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusibya abakinnyi be babiri, Ganijuru Elie na Onana umukino wa Police FC.

Aba bakinnyi bombi ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bujuje amakarita 3 atabemerera gukina umukino ukurikiyeho.

Ubwo Rayon Sports yakinaga na Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse bakaza kuwutsindwa 4-2 ntabwo Rayon Sports yakinishije aba bakinnyi kuko bari basohotse ku rutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina.

Ubundi kuri gahunda Onana na Ganijuru bagombaga gusiba umukino w’umunsi wa 24 ariko ntiwakinwa ahubwo urasubikwa hakinwa uwa 25 ari wo basibye.

Ibi ni byo umutoza Haringingo avuga ko atumva neza ukuntu FERWAFA yafashe iki cyemezo kuko ubundi amategeko avuga ko basiba umukino w’umunsi ukurikiyeho.

Ati “ntabwo nabyumvise kuko ntekereza ko amategeko avuga ko umuntu asiba umunsi ukurikiyeho kandi ku ngengabihe umunsi wari ukurikiyeho ni uwa Rwamagana ariko ubu twagiye ku munsi wa 25.”

“Amategeko avuga ko umukinnyi wabonye amakarita asiba umukino umunsi w’imikino ukurikiyeho, ni ukuvuga ngo ikarita ya Onana na Elie ntabwo nigeze mbyumva ko basiba uyu mukino, amategeko avuga ko basiba umukino ukurikira kuko biba ingengabihe baramaze kuyishyiraho rero niba bayikuyeho, ni yo bari gusiba.”

Yakomeje kandi avuga ko ari kimwe mu byatumye batakaza uyu mukino kuko ari abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda