Umutoza Ben Moussa yahishuye umukinnyi w’igihangange muri APR FC uzamufasha kwegukana igikombe cya shampiyona

Umutoza Ben Moussa w’ikipe ya APR FC yasabye rutahizamu Mugunga Yves gukomeza gukora cyane akazamura urwego rw’imikinire.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasoje igice cy’imikino ibanza ifite amanota 28, aho irushwa amanota abiri na AS Kigali na Kiyovu Sports ziri ku mwanya wa mbere.

Nyuma yo gusubukura imyitozo umutoza Ben Moussa yasanze rutahizamu Mugunga Yves ari ku rwego ruhambaye akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yamusabye kurushaho kongera imbaraga akazafasha ikipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mugunga Yves ni umwe muri ba rutahizamu b’abahanga iyi kipe igenderaho, nta gihindutse akaba ashobora kuzagurwa n’ikipe yo hanze y’u Rwanda mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]