Umutoza Ben Moussa yaciye amazimwe ku bibaza niba azakomeza gutoza APR FC kandi Adil wamuzanye ashaka gucisha ikipe miliyoni 900

Umutoza wa APR FC wungirije, Ben Moussa avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye n’ubuyobozi bwa APR FC we azakomeza gukora akazi nk’umutoza kuko afite amasezerano.

Ubwo APR FC yahagarikaga umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed tariki ya 14 Ukwakira 2022 kubera umwuka utari mwiza mu ikipe akajyana na kapiteni Manishimwe Djabel bose bahagaritswe iminsi 30, Ben Moussa ni we wasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe.

Nyuma y’uko ibihabo bya Adil birangiye ntagaruke mu kazi, bensni bakomeje kwibaza niba n’umutoza wungirije azagenda cyane ko ari Adil wamuzanye cyangwa se niba azahaguma.

Ben Moussa yagize ati “Aka kanya njye ndi umutoza, ndatoza nta kibazo mfitanye n’ubuyobozi bwanjye ibindi byo mu buyobozi ntabwo ari njye, njye ndatoza mfite amasezerano na APR FC, nzakomeza gukora niba hari icyabaye ntabwo ari njye, hari gihe mumbaza ibibazo ntafitiye igisubizo, njye mfite amasezerano, ndakora, ni ibyo.”

Bivugwa ko nyuma y’uko Adil yanze kugaruka mu kazi, APR FC yafashe umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza ni mu gihe na we yamaze gutanga ikirego muri FIFA.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]